Virusi itera SIDA n’ubuvuzi bwa gakondo

Hari abakeka ko imiti y’ibyatsi irinda cyangwa ikavura ubwandu bwa Virusi itera SIDA. Ibyo si byo. Uburyo bwiza bwo kwirinda kwandura ni ukwirinda gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo. Uburyo nyabwo bwo kugabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ni ugufata neza imiti yabugenewe uhawe na Muganga.