Ubwandu bwa Virusi itera SIDA

VIH/SIDA ishobora kuboneka mu maraso, mu masohoro, mu bubobere bwo mu gitsina cy’umugore no mu mashereka. Iyo Virusi yandurirwa mu mibonano mpuzabitsina ikozwe nta gakingirizo, gutizanya inshinge zikoreshwa mu kwitera imiti; guhura n’amaraso y’ubana n’ubwandu bwa VIH/SIDA; umubyeyi wanduye VIH/SIDA ashobora kuyanduza umwana atwite mu gihe amubyara cyangwa amwonsa. Guhoberana, gusomana, gusangira ibiribwa cyangwa ibinyobwa n’umuntu wanduye VIH/SIDA ntibyanduza.