Kwipimisha Virusi itera SIDA

Niba wakoze imibonano nta gakingirizo cyangwa ukeka ko hari ubundi buryo waba waranduyemo ugomba kujya kwipimisha. Iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA igaragara mu maraso nibura nyuma y’amezi 3. Abaganga babihuguriwe bashobora gufata amaraso bagapima ubwandu bwa Virusi itera SIDA. Ubusanzwe uhabwa igisubizo uwo munsi wipimishirijeho. Niba wifuza kwipimisha reba amakuru ajyanye nabyo (hamagara 80)