Igisobanuro cya Virusi itera SIDA

Virusi iteraSIDA ni virusi irwanya ubudahangarwa bw’umubiri. Ica intege uburyo umubiri ukoresha bwo kwirinda. Ubudahangarwa bw’umubiri bugizwe n’abasirikare barwanya ikintu cyose kidasanzwe cyinjiye mu mubiri wacu bigatuma dukomeza kugira ubuzima bwiza. Iyo Virusi yica abo basirikare bigatuma indwara z’ibyuririzi zifata umubiri. Iyo izo ndwara zitavuwe zishobora kuganisha ku rupfu.