Udukingirizo

Igihe cyose ugiye gukora imibonano mpuzabitsina koresha agakingirizo gashyashya kandi ugakoreshe incuro imwe gusa. Biroroha kugakoresha uko ugenda ukimenyereza. Ni byiza cyane kuganira n’uwo mukorana imibonano mpuzabitsina ku mikoreshereze yako. Gakoreshwa n’abashakanye n’ingaragu. Agakingirizo k’abagore kambarwa mbere y’imibonano mpuzabitsina. Kaboneka mu mafarumasi, ku mavuriro, ku bajyanama b’ubuzima, mu maduka cyangwa ahantu hahurira abantu benshi.