Ibinini bya buri munsi

Ikinini kimwe gifatwa buri munsi. Bituma ukwezi k’umugore kudahindagurika kandi no kuva bikagabanuka. Bigabanya ububabare mu gihe cy’imihango. Bishobora gutera umutwe n’iseseme ukibitangira. Bikoreshwa ku bashatse no ku ngaragu. Ntibitera ubugumba cg kubyara umwana ufite ibibazo. Iyo ubihagaritse ushobora gusama vuba. Gufata vuba ikinini wari wibagiwe; kumenyesha umuganga niba wabyibagiwe iminsi 2 cg irenga. Biboneka mu mafarumasi, ku mavuriro, no mu bajyanama b’ubuzima.