Urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura

Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura yandurirwa igihe cy’imibonano mpuzabitsina, ishobora gufata mu myanya ndagagitsina kimwe no mu kanwa cyangwa mu muhogo. Amoko amwe y’iyo Virusi ashobora gutera kanseri cyangwa ibiheri ku ruhu. Habaho urukingo rukingira amoko amwe y’iyo Virusi; abakobwa bagomba guhabwa urwo rukingo ku ishuli. Iyo Virusi isaba kuvurwa ariko ntikira burundu.