Ubusobanuro bw’indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina

Indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina ni indwara zandurwa mugihe cy’imibonano mpuzabitsina. Izo ndwara zishobora gufata imyanya ndangagitsina, mu kibuno, mu kanwa no mu muhogo. Kuba ufite izo ndwara byongera ibyago byo kwandura virusi itera SIDA.