Ibimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Zimwe mu ndwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina zigaragaza ibimenyetso izindi ntizibigaragaze. N’ubwo haba nta bimenyetso zigaragaza, zishobora gutera ibibazo bikomeye nk’ubugumba cyangwa kanseri. Niba ufite udusebe (twaba tukubabaza cyangwa tutakubabaza), utubyimba ku gitsina; wishimagura cyangwa hari ibintu bisohoka mu gitsina bidasanzwe, usabwe kwihutira kujya ku ivuriro. Ku makuru yerekeye aho serivise z’ubuzima ku rubyuriko zitangirwa hamagara 80.