Ubwubahane

Hari ubwo abantu bahatirwa gukora imibonano mpuzabitsina kandi batabyifuzaga, ibyo byitwa gufatwa ku ngufu. Ibi ntibyemewe kandi uwafashwe ku ngufu nta na rimwe aba ari mu ikosa. Ufite uburenganzira bwo guhitamo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kutayikora kandi buri wese afite inshingano yo kubahiriza icyo mugenzi we yahisemo. Niba wakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu hita ujya kwa muganga baguhe inama. Hamagara aha urebe aho wabona ubufasha.