Imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina ni igihe igitsina cy’umugabo gihuye n’icy’umugore; ibi bishobora gutuma umugabo asohora. Intanga ngabo ziri mu masohoro zishobora guhura n’intanga ngore mu muyoborantanga. Iyo intanga ngabo ihuye n’intanga ngore bikora igi hanyuma umugore agatwita. Iyo atwite ntiyongera kujya mu mihango.