Gutwita

Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko wasamye harimo kubura imihango, gutonekara amabere, iseseme, ikizibakanwa cyangwa gutoranya ibiryo, no guhinduka mu myifatire Igihe utwite irinde kunywa itabi, ibiyobyabwenge cyangwa kunywa inzoga. Niba ubana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA ugomba gufata neza imiti igabanya ubukana. Uramutse ukeka ko waba warasamye ihutire kujya kwa muganga baguhe inama. Hamagara aha urebe aho wabona ubufasha.