Ubwangavu n’ ubugimbi

Ubwangavu n’ubugimbi ni igihe cy’ihindagurika ry’imibiri y’abana b’abakobwa n’abahungu . Baba barebare bakanabyibuha, imyanya ndangagitsina yabo igakura, bagatangira kumera ubwoya ahantu hashya. Ibi bikunze kuba hagati y’ imyaka 8 kugera kuri 13 ku bakobwa no hagati ya 10 kugera kuri 15 ku bahungu. Rimwe na rimwe iryo hindagurika riba mbere cyangwa nyuma y’iyi myaka, bikamara hagati y’imyaka 2 kugera 5.