Impinduka

Mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, urubyiruko rushobora kumva badatuje, bakarakazwa n’ubusa cyangwa bakibaza byinshi bijyanye n’imihindagurikire y’umubiri wabo. Imibanire n’ababyeyi babo, abantu bakuru, n’ imibanire na bagenzi babo ishobora guhinduka. Igihe bari basanzwe bamarana n’incuti zabo gishobora kwiyongera. Ibi byose ni ibisanzwe. Ushobora kubiganira n’umuntu mukuru wizeye.